[Rwanda Forum] Ibyaranze kwiyamamariza ku mwanya wa Perezida wa Republika mu minsi itatu ishize:

Ibyaranze kwiyamamariza ku mwanya wa Perezida wa Republika mu minsi itatu ishize:

 

Abantu barapfuye   ari benshi  ariko Kagame we ati  ntacyo bitwaye dukomeze kwiyamamaza nkaho nta cyabaye. Ati n'ubusanzwe accidents zibaho abantu bagapfa. Ese koko biriya byari accidents?. Ahandi mu bindi bihugu umuntu yapfuye muri buriya buryo, abashinzwe gutegura iryo huriro ryo kwiyamamaza bajyanwa mu nkiko.

 

Ntabwo ari ngomba ko abantu  babyuka saa kumi za nijoro bakaba bagiye aho  iyamamaza ribera kugira bahure n'umunya gitugu Kagame. Abantu  bajya kumureba kubera ubwoba.  Igitugu  cya FPR n'iterabwoba  bituma abaturage bose  bumva ko bose bagomba guta imirimo yabo n'ingo zabo bakajya kwirirwa bategereje Kagame.

 

Ubu Kagame n'abamwamaza basiage bavuga ubusa. Nkuko Kagame abivuga, iyamamaza ryararangiye. Ibsihya byo kuvuga byrangiye. Ubu ari Kagame, ari abamusingiza bose bavuga bimwe.  Ariko ntabwo bitangaje kuko Kagame nawe yavuze ko amatora yarangiye kera ko azatorwa 100%.

 

Ibi Kagame akora byo guhamagaza abaturage  ku ngufu ngo baze kumureba bigamije ikintu kimwe. Ni Kagame wenyine. Kagame agomba kwereka amahanga ko akunzwe  n'abanyarwanda bose nyuma y'aho Rwanda Classified stories bishyirwa hanze.   Kagame afite gahunda yo kwereka amahanga ko ariwe wenyine  ushobora kuba Perezida mu Rwanda  akaba ari nayo gahunda ya FPR. Agomba kwereka amahanga ko ari nta wundi wamusimbura kuko hasigaye abazwa byinshi ku mpamvu adashaka kuva butegetsi akaba atareka abandi ngo biyamamaze kandi ngo amashyaka akore mu bwisanzure. Menya ko na za Rwanda days ni uko ziteye kandi ari icyo zimaze. Kagame azikora ashaka  kwereka amahanga  ko akunzwe n'abanyarwanda bose. Wabonye ko bava hirya no hino ku isi bose  bakajya muri Rwanda day. Ndetse burya abaza muri  Rwanda day ni abatutsi bose baba hanze kuko baba barihiwe amafranga y'ingendo no kuba mu  mahoteri. Uriya mubare  wabaza muri Rwanda day waguha ikigererano cy'umubare  w'abatutsi baba hanze.  Abenshi  muribo bajya muri Rwanda day, keretse urwaye. Umuntu se niba yarihiwe byose yabuzwa n'iki kugenda?

Ubushize Rwanda day yakorewe muri Amerika  Kagame afite gahunda yo kwereka  abategetsi ba Amerika ko  akunzwe n'abanyarwanda bose ariko ntacyo yagezeho. Nta cyahindutse ku myumvire y'Abanyamerika kuri Kagame no k'ubutegetsi bwe.

 

Kagame akomeje kutugezaho inkuru ko yazaga mu Rwanda nta nkomyi kandi akaba yarahaje inshuro nyinshi. Ndumava  atarazaga kureba umupira gusa. Cyakora ntabwo yabuze kibi avuga kuko yabeshye  ngo aho umupira waberaga kugira ngo adakubitwa.

Ariko yiyemeza kuguma mu buhungiro ku mpamvu zidasobonutse. Yashoboraga kugura isambu, akubaka, agatura mu Rwanda nk'abandi batutsi yasanzemo.  Ntabwo Perezida Habyarimana yajyga kumubuza ubwo burenganzira.

Ntabwo  Kagame ajya avuga impamvu atasuraga aho se yavukiye. Ese  Se yarahafite inzu noneho abahutu barayifata akimara guhunga ku buryo ntacyo Kagame yahasuraga. Ese Se wa Kagame yari afite amasambu barayamutwara  akimara guhunga. Kagame se nta bavandimwe babaga mu Rwanda yashobora gusura?  Kagame se aho iwabo bari batuye ntihakibaho?

 

 

 

 

--
________________________________________________________________
-Ushobora kohereza message yawe kuri : rwandaforum@googlegroups.com
-Ushobora kwiyandikisha kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+subscribe@googlegroups.com
-Ushobora kwikura kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com
-Contact: rwandaforumonline@gmail.com
____________________________________________________
---
You received this message because you are subscribed to the Google Groups "Rwanda Forum" group.
To unsubscribe from this group and stop receiving emails from it, send an email to rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com.
To view this discussion on the web visit https://groups.google.com/d/msgid/rwandaforum/CAEe4F%3DeyP02eQSFkgzjyqmWpzPJdKYE_8F8z%2BLyVic%2BcoJ%2BXTQ%40mail.gmail.com.

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Rwanda-RDC: Double langage des Vuvuzelas de Paul Kagame

Triples i, A quoi faites-vous jouer votre Hutu de Service petit-fils Ngurube à Luanda? Heureusement que le ridicule ne tue pas et que la RDC...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group