[Rwanda Forum] Inkuru nyazo zandagaza uburezi mu Rwanda.

Inkuru nyazo zandagaza uburezi mu Rwanda.

Paul KAGAME i Butare:

Paul Kagame yakugiriye atya ajya gutangiza umwaka w'amashuri muri Kaminuza y'u Rwanda. Haba hahubutse inkokobotsi y'umusaza w'umwarimu muri kaminuza, imubaza aho yize kaminuza kuko ngo mu mategeko ya za kaminuza, umuntu utarize kaminuza ataba yemerewe gutangiza umwaka w'amashuri muri kaminuza. Icyo gihe n'umujinya mwinshi Paul KAGAME yavuze ko Yezu ntaho yize ko ariko nta muntu wubahwa cyangwa wigaruriye abantu nka we. Agerekaho ko kwiga bitabuza umuntu kuba injiji. Iryo jambo ryahaye umwanya abantu batize, gutangira gusuzugura kwiga. Ntiyagarukiye aho, yakoze ibintu bitatu bikomeye:

Ubwicanyi:

Wa Musaza w'umwarimu wabajije icyo kibazo, bwarakeye basanga yapfiriye iwe, yegerejwe imbabura. Ubwo urupfu rwitirirwa kubura umwuka.

Guhana abanyeshuri:

Abanyeshuri bose ba Kaminuza bapakiwe amabisi bajya gukubitwa mu byo yari yavuze ko we yise kwandikisha ikaramu ndende; ni ukuvuga karachinikov. Abanyeshuri baguye muri iyo myitozo ya gisirikare, bakubitwa, batukwa ngo basuzuguye Paul Kagame ntibagira ingano.

Gusenya Kaminuza y'u Rwanda:

icyo gihe Paul KAGAME, yahise yohereza Prof. KARANGWA Chrysologue kujya kuyobora Kaminuza, atumwa gukora amavugurura. Ng'uko uko abarimu bari bamaze imyaka bigisha Kaminuza birukanwe ngo ntibazi icyongereza. Abo basaza, batari bafite imitungo, kuko kuba mwarimu mu Rwanda ari ukurongora ubukene, bazerereye muri Kaminuza zigenga, uwo bapfuye imbabazi bakamuha udusaha two kwigisha, ariko bakamusaba kutazahingutsa aho ivogonyo nk'iryo bagaragaje i Butare. Bategetswe kujya batanga amanota menshi. Ng'uko uko Kaminuza y'u Rwanda yari izwiho gutanga uburezi bufite ireme yahindutse igicupuri buhoro buhoro, ku mabwiriza ya Paul kagame.


https://www.therwandan.com/ki/rwanda-itakara-ryireme-ryuburezi-mu-rwanda-ningaruka-ku-muryango-nyarwanda/
###
"Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence",
George Washington.
###

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] France-Afrique: quand Emmanuel Macron donne des directives au prochain président de l'Union Africaine et Médiateur dans le conflit Rwanda-RDC.

Hungry for Truth, Peace and Justice: France-Afrique: quand Emmanuel Macron donne des directives au prochain président de l'Union Africai...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group