[Rwanda Forum] Kagame ntagira isoni. Nta gushidikanya Kagame niwe wishe Rwigema.

Kagame ntagira isoni.  Nta gushidikanya Kagame niwe wishe Rwigema.

 

Amaze imyaka 30 ku butegetsi aubwira aho u Rwanda rwavuye kandi yanabayeho  nabi. Ibyo  natbwo ahwema kutwibutsa ko yabayeho nabi.

Yaje yica abanyarwanda abageza kuri genocide. Ubu yitwaza ko yabayeho nabi ko byose ari ibye. Nta rya ngo ahage. Afite umururumba ukabije. Niyo mpamvu ahora mu mahanga  kujya kurara mu mahoteli kuko umugore we atamusasira neza  ngo anamugaburire uko abyifuza.  Ntawakwiye gushidikanya ko Kagame ariwe wishe Rwigema. Ese iyo atamwica, byajyaga kugenda gute, ninde wajya gutegeka u Rwanda. Ese Kagame yajyaga  kwemera ko agategekwa na Rwigema. Ese ntitwabonye ibyo yakoreye Habyarimana na Bizimungu.  Byose birasobanura ko ibyo byose yabikoze ashaka ubutegetsi atagira undi  babusangira. Niyo Rwigema na Kagame bose bagera i Kigali, Kagame  yajyaga kumwica ni  hahandi.

Igituma mvuga ko Kagame atagira isoni ni ukubona yemera izina rye rikajya kuri liste  y'amatora n'abantu atazi,  ntaho bahuriye nawe, batavugana kubera urwego rwo hasi barimo, badashobora  gusangira no ku meza, adashobora no kwicarana nabo. Abo kandi ni Abanyarwanda bose barabasuzugura,kubera ko ari abaherekeza ba Kagame, ingwizamurongo mu matora ya Perezida wa Republika. Uyu ni Kagame useba, utiha icyubahiro n'agaciro.  Ibi byose si ngombwa, gutagaguza amafranga kuri aya matora, kwiyamamaza n'ibindi bikorwa by'ikinamico ry'aya matora. Kagame ko azatorwa ku majwi ashaka, ibindi ararwanira iki ataguguza umutungo wa Leta?  Abandi nta bushobozi bafite bwo kwimamaza,  bakba imyanda mu banyarwanda, ntaho bahagaze. Barusuzuguritse. Bakaba abahahira inda zabo gusa.  Ibyo byose birerekana ko Kagame agize amajwi 99% baba bamwibye amajwi. Agomba kugira 100%.

Kagame nyuma y'ibyo byose ati sinshaka demokarasi yazanywe n'abazungu.  Ati "uru Rwanda aho rwavuye, uko twarusanze, ibyatubayeho". Ibyo biatatu nibyo twese tuzira mu Rwanda duhora mu karengane, mu kwicwa, kunyagwa no gusahurwa.

Niyo mpamvu ngomba kuguma ku butegetsi. Nyamara iyo demokarasi y'abazungu niyo akoresha  kugira ngo agume ku butegetsi nubwo ayikoresha nabi mu nyungu ze bitwe. Nta demokarasi nyarwanda tuzi. Nta nubwo izabaho. 

 

--
________________________________________________________________
-Ushobora kohereza message yawe kuri : rwandaforum@googlegroups.com
-Ushobora kwiyandikisha kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+subscribe@googlegroups.com
-Ushobora kwikura kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com
-Contact: rwandaforumonline@gmail.com
____________________________________________________
---
You received this message because you are subscribed to the Google Groups "Rwanda Forum" group.
To unsubscribe from this group and stop receiving emails from it, send an email to rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com.
To view this discussion on the web visit https://groups.google.com/d/msgid/rwandaforum/CAEe4F%3Df7xjvranCE1fCpHDoG8fG6WzcKWQzHYdu_AKO419S%3DiQ%40mail.gmail.com.

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Rwanda-RDC: Double langage des Vuvuzelas de Paul Kagame

Triples i, A quoi faites-vous jouer votre Hutu de Service petit-fils Ngurube à Luanda? Heureusement que le ridicule ne tue pas et que la RDC...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group