Skip to main content

[Rwanda Forum] Rwanda : Paul Kagame yanenzwe na Herman Cohen ko atazi gutandukanya izuba n’ukwezi mu kurwana na RDC!

Rwanda : Paul Kagame yanenzwe na Herman Cohen ko atazi gutandukanya izuba n'ukwezi mu kurwana na RDC! - VERITAS INFO NEWS

Rwanda : Paul Kagame yanenzwe na Herman Cohen ko atazi gutandukanya izuba n'ukwezi mu kurwana na RDC!

Couverture de l'article "Rwanda : Paul Kagame yanenzwe na Herman Cohen ko atazi gutandukanya izuba n'ukwezi mu kurwana na RDC!"

Herman Cohen, wahoze ari umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ibijyanye na Afurika, yatangaje amagambo akomeye anenga Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, kubera uruhare rwe mu ntambara yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC). Cohen, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru rya ACC, yagaragaje impungenge zikomeye ku byo Kagame yatangaje mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo y'Abafaransa, France 24.

Herman Cohen

Cohen yagize ati: «Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, ntazi gutandukanya izuba n'ukwezi. Gutangaza intambara kuri televiziyo y'Abafaransa 'France 24' yo kurwanya Kongo ni ikosa rikomeye cyane. Ndatekereza ko atari byiza gushyira kukarubanda icyo ingamba za Tshisekedi zihishe kuri iyi ntambara.»

Herman Cohen yakomeje agira ati: «Kuba Kagame avuga ko yiteguye intambara yo kurwanya RDC afunguye inzira yo guha Congo amahirwe yo guhirika ubutegetsi bwe! Icyo Kagame atazi ni uko ingabo za Congo FARDC muri iki gihe ziri ku rwego rwo hejuru, ndatekerezako abantu benshi nka Kagame batabibona, yewe na Perezida Tshisekedi ndetse n'amahanga ntabwo bazi neza ubushobozi bw'ingabo za RDC! Ibyo Kagame yavuze kuri France 24 ni igikorwa cy'ubwiyahuzi!»

Herman Cohen yavuze ko Perezida Tshisekedi ari gukinisha ikarita ikomeye cyane muri iyi ntambara, akavuga ko Paul Kagame asabwa kwitonda cyane no guhindura imyitwarire ye kuri Congo, kuko intambara ari kuvuga agiye gushora kuri Congo ihuye n'icyifuzo abaturage ba Congo bafite kuva cyera kugira ngo bashyire iherezo ku butegetsi bwe.

Yakomeje agira ati: «Ntabwo ntekerezako abaturage b'u Rwanda bazashyigikira Kagame ku buryo bweruye muri iyi ntambara ya RDC, ariko kuri Congo ho siko bimeze kuko abaturage bayo nibo bari gusaba abayobozi babo kurwana n'u Rwanda maze bakabashyigikira!»

Ibi byose bije nyuma y'aho Perezida Paul Kagame yatangarije ko yiteguye kwinjira mu ntambara yo kurwanya RDC, abinyujije mu itangazamakuru rya France 24. U Rwanda rushinjwa gushyigikira umutwe wa M23, umutwe w'inyeshyamba ukomeje kugaba ibitero mu burasirazuba bwa Congo, ibintu u Rwanda rwakomeje guhakana.

Abasesengura politiki bavuga ko amagambo ya Herman Cohen ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mubano w'u Rwanda n'amahanga ndetse no ku mutekano w'akarere k'ibiyaga bigari muri rusange. Birasaba kwitonderwa cyane ibihugu byombi bikareba uburyo bihosha umwuka mubi w'ubushyamirane kuko nibijya mu ntambara ishobora gufata akarere kose !

Veritasinfo.


###
"Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence",
George Washington.
###

Comments

Popular posts from this blog

[Rwanda Forum] Re: [rwandanet] Re: Biratangaje cyane!

Lyarahoze, Ushobora kuba unzi aliko njye ndumva ntaho nkuzi, niba hali abo dufite icyo dupfana uzi ntibivuze ko tuziranye , kandi ugiye muli bene Kinyoni bakorera cyangwa bakoreye Kagame ubanza warangiza intoki n'amano utarangeraho, ndakurahiye nta bigwi nigamba hanze y'izi mbuga, MVAMO UVUGE AHO UNZI N'UKO UNZI, NIBYANGA WIVEMO AHO GUCA MU GIKARI NTAGIRA (iyi email ikora ku mbuga gusa kuva kuli Rwanda-L ya Nkubito Bakuramutsa n'izindi mbuga z'icyo gihe ntibuka). Ahubwo baza Nzinink niba pratique yampishuliye yitwa DECEPTION niba ali Kagame wayihimbye, cyangwa se niba aliwe usigaye ayikoresha wenyine, ubwo ndabwira mon associé Ridicule akuremo utwo yishakire ilindi soko. Mu kanya nali nkwandikiye (ntaciye mu gikari) kuli iyi nkuru y'abanyamurenge, none kunchisha mu gikari utumye njya kureba amateka ya Michela Wrong, nsanga ali "experte " wa africa .... ya Joseph Conrad. Nibwiraga ko Do not disturb alicyo gitabo cyambere yanditse, none mbonye ...

[Rwanda Forum] Rwanda/RDC

Ariko  Abanayekongo tubashakaho iki? Ngaho twihaye kububakira, ngaho tubafitiye imbabazi kubarusha. Ikinyamakuru "Igihe" kiti u Rwanda rurimo gufasha Congo muri byinshi ariko dore ibyo barimo kudukorera. None se icyo kinyamakaru kiyobewe uko  Habyarimana yafashije Museveni mu  mu ntambara Museveni yarwanaga, nose hari icyo Habyarimana atakoze ngo umubano we na Museveni umere neza. Havuyemo iki. Kagame nawe ntiyagombye gutungurwa. Kugira umubano na Kisekedi, gufasha abaturage b'i Goma si ukugirana umubano n'abanye Congo bose, si ugufasha Congo yose. Biracyaza.  -- ________________________________________________________________ -Ushobora kohereza message yawe kuri : rwandaforum@googlegroups.com -Ushobora kwiyandikisha kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+subscribe@googlegroups.com -Ushobora kwikura kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com -Archives z'iyi groupe ushobora kuzisoma kuri: https://rwandaforumonline.blogs...

[Rwanda Forum] UN Security Counsil on the relocation of Rwandans currently stuck in Niger.

      Peter Robinson ⁦‪@PeterRobinMICT‬⁩ UN Security Council "notes with concern" problems in the relocation of acquitted and convicted persons who have completed their sentences and emphasizes the importance of the successful relocation of such persons. #Nzuwonemeye   4/1/22, 6:43 AM     ### "Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That",  Dr. Martin Luther King . ###