Skip to main content

Re: [Rwanda Forum] Re: ISHAKWE yemera Jenoside yakorewe abahutu

Reka nibarize Musangamfura Sixbert?
Ko ibimenyetso afite byo gutegura genocide ari liste  yahawe   n'indi yabonetse mu modoka, ese ibyo birahagije gutegura genocide? Ese ufite liste y'abakinyi b'umupira wa Football, ibyo birahagije kugira ngo bazatsinde irushanwa? Kugira ngo utegure kujya muri iryo rushanywa hari ibindi byinshi bisabwa: kwitoza, budget, abafasha, ikibuga, guhemba abakinnyi, imyambaro, transport n'ibindi. Urundi rugero: Ese ufite liste y'abo watumiye mu bukwe, ubwo ubukwe buba bwabaye? Uko si uko niko gutegura ubukwe?  Mukezamfura ibyo avuga byerekana ko atazi planning icyo bivuga. Niyegere ba economistes bamusobanurire.






On Thu, 17 Oct 2024 at 01:58, 'Nzi Nink' via Rwanda Forum <rwandaforum@googlegroups.com> wrote:
Mukomere.

Iri tangazo ntiryari ngombwa, cyane cyane ko ridasobanura ikibazo nyamukuru gikomeje kugibwaho impaka kubera ubuhamya bwa Sixbert mu rubanza rwa Onana.

Icyo kibazo nyamukuru ni iki: 
jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda muri 1994 yarateguwe? Yego cg Oya. 

Niba yarateguwe ni nde/bande bayiteguye?

Mu rukiko Sixbert yavuze ko iyi jenoside yateguwe na leta yariho muri 1994, ariko ntiyaha urukiko amakuru arambuye kuri iryo tegurwa. 

Itangazo rikenewe ni iryibanda kuri ayo makuru kw'itegurwa ry'iyi jenoside cyane cyane ko no mubyo Onana aregwa harimo ko avuga ko iriya jenoside itateguwe na leta yariho muri 1994.

Naho kwibutsa ko ishyaka Ishakwe ryemera jenoside yakorewe abatutsi rikanemera jenoside yasakorewe abahutu, nta muntu uba kuri izi mbuga utabizi. 

"1.Twemera nta zindi mpaka kandi ku buryo budasubirwaho ko mu Rwanda habaye jenoside yakorewe Abatutsi b'imbere mu gihugu, bakicwa bigambiriwe kubera ubwoko bwabo, hagati ya Mata na Nyakanga 1994."


"2.Twemera ko ubwicanyi bwibasiye Abahutu mu gihugu, bukozwe na bamwe mu ngabo za FPR mu mashami yayo yose, mu ntambara y'inkundura yo gufata ubutegetsi, n'iyicwa ry'impunzi z'Abahutu."

Igitangaje kandi nacyo gikenye ibisobanuro byimbitse ni ukuntu ishyaka Ishakwe ryemera ko jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rda muri 1994 yateguwe ariko rikemera ko jenoside yakorewe abahutu yo itarateguwe: yakozwe na bamwe mu ngabo za RPF.

Mwagombye kwemera ko na jenoside yakorwe abatutsi yakozwe na bamwe mu... aho kuyihekesha MRND nk'uko mwirinze guhekesha RPF jenoside yakorewe abahutu.

Ndabibutsa ko na Loni ubwayo mu nyandiko yise "THE CONVENTION ON THE PREVENTION AND PUNISHMENT OF THE CRIME OF GENOCIDE (1948)", yivugiye ko bigoye cyane kumenya niba jenoside iyi n'iyi "yarumvikanyweho". Loni yemeza ko kugira ngo jenoside iyi n'iyi yemerwe hagomba kuba harabaye "ubwicanyi bwumvikanyweho" (physical element=ubwicanyi; mental element=intent).

Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwarinze rufunga imiryango iryo tegurwa rya jenoside yakorwe abatutsi rutaryemeje kubera ko rwirengagije nkana kureba amarorerwa yaberaga mu rundi ruhande rw'abari bahanganye ku rugamba, ni ukuvuga urihande rwa RPF.

Niba koko Sixber afite amakuru ku bateguye jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rda muri 1994, ishyaka Ishakwe ryagombye kumufasha kugeza vuba na bwangu ayo makuru kuri Mechanisme Residuel. 

Pour votre info:

THE SPECIFIC "INTENT" REQUIREMENT OF THE CRIME OF GENOCIDE:

The definition of Genocide is made up of two elements, the physical element (the acts committed); and the mental element (the intent). Intent is the most difficult element to determine. To constitute genocide, there must be a proven intent on the part of perpetrators to physically destroy a national, ethnical, racial or religious group.

https://www.un.org/en/genocideprevention/documents/Genocide%20Convention-FactSheet-ENG.pdf

###
"Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence", George Washington.
###




On Wednesday, October 16, 2024 at 04:52:58 PM EDT, Umunsi <nkiko.nsengimana@bluewin.ch> wrote:


1
ISHAKWE-RWANDA FREEDOM MOVEMENT
____________________________________________________________________
  ITANGAZO
TWONGEYE GUHAMYA UKWEMERA KWACU
Kuva ku wa mbere w'icyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga zihurirwaho n'Abanyarwanda, haracicikana imvugo n'inyandiko ziharabika Ishyaka ISHAKWE Rwanda Freedom Movement kubera ubuhamya bwatanzwe n'umwe mu bayobozi b'ishyaka ku giti cye, mu rubanza rw'umwanditsi Charles ONANA rwaberaga I Paris kuva ku italiki 7 ya kugeza ku ya 11 Ukwakira, bukaba bwaragize abo budashimisha kubera impamvu zinyuranye, bamwe bakabyuririraho bagamije gutera icyasha ishyaka ISHAKWE.
Kubera amateka igihugu cyacu cyanyuzemo, Abanyarwanda dufite ibikomere biduhuma ubwenge tukayoborwa n'amarangamutima, uwo mutavuga rumwe agafatwa nk'umwanzi ugomba gukanirwa urumukwiye. Nyuma y'ubwicanyi bwabaye kuva muri 1990 n'ubu igihugu cyacu kikaba cyarabuze amohoro n'ihumure, icyobo gitandukanya Abanyarwanda cyarushijeho kugara.
Mw'ISHAKWE, twiyemeje guhangana n'iyo myumvire, dutoza Abanyarwanda indangagaciro zizatuvana ibuzimu zikatugarura i buntu.
Tuboneyeho uwanya rero wo kwibutsa no kwongera guhamya ukwemera kwacu :
"Ubumuntu, icyubahiro cya muntu, ubudahangarwa bw'ubuzima bwa muntu, agaciro, uburenganzira n'amahirwe bingana ku Banyarwanda bose nta vangura, uburenganzira bwo kwibuka abawe, kwumva akababaro k'undi, kugira uruhare mu bikorwa rusange by'igihugu, ubworoherane n'ubwubahane, guharanira inyungu z'u Rwanda no gushyira imbere ukuri kabone n'iyo twakuzira"; izo ni indangagaciro remezo z'Ishaka ISHAKWE RFM.
Ni yo mpamvu, dushingiye kuri izo ndangagaciro-remezo, tuvuga mw'ijwi riranguruye tutabiciye ku ruhande tuti :
1.Twemera nta zindi mpaka kandi ku buryo budasubirwaho ko mu Rwanda habaye jenoside yakorewe Abatutsi b'imbere mu gihugu, bakicwa bigambiriwe kubera ubwoko bwabo, hagati ya Mata na Nyakanga 1994.
2.Twemera ko ubwicanyi bwibasiye Abahutu mu gihugu, bukozwe na bamwe mu ngabo za FPR mu mashami yayo yose, mu ntambara y'inkundura yo gufata ubutegetsi, n'iyicwa ry'impunzi z'Abahutu

mu gihugu cya Kongo kuva muri 1996, ari jenoside.
3.Kuvuga ko habaye jenoside yakorewe Abahutu si uguhakana cyangwa ugufobya jenoside yakorewe Abatutsi b'imbere mu gihugu. Ntibivuga kandi ko ari Abatutsi barokotse b'imbere mu gihugu bayikoze.
Izo jenoside zombi, iy'Abatutsi n'iy'Abahutu, zerekana ubukana n'ubugome burenze bw'abahezanguni b'Abahutu n'Abatutsi bwahekuye u Rwanda n'Abanyarwanda ku buryo budasubirwaho. Ni ikimenyetso ntakuka ko abazikoze batagira ubumuntu kuko batemera ko n'undi ari umuntu nkabo.
Kuva twashinga ku mugaragaro Ishyaka ISHAKWE kuri 1 Nyakanga 2017, ndetse na mbere yaho mu rwego rwa Komisiyo Ukuri Rwanda/ Commission Vรฉritรฉ Rwanda/Rwanda Truth Commission, twatangaje ku mugaragaro ko twemera izo jenoside zombi. Ni muri urwo rwego ku matariki ya 25-26 Werurwe 2017, i Bruseli mu Bubiligi, twahamagariye Abanyarwanda n'abatari Abanyarwanda inama ya mbere mpuzamahanga kuri jenoside yibasiye Abanyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu. Iyo nama yahamagariye Abanyarwanda n'Umulyango mpuzamahanga guharanira ko jenoside yakorewe Abahutu yemerwa n'ibihugu ndetse na Loni kandi igahora yibukwa.
Nyuma y'aho, ku wa 8 Mata 2017, twatangije umuhango ngarukamwaka wo kwibukira hamwe Abanyarwanda batsembwe bazira ubwoko bwabo muri jenoside yibasiye Abatutsi muri 1994 n'Abanyarwanda batsembwe bazira ubwoko bwabo muri jenoside yibasiye ubwoko bw'Abahutu mu Rwanda no muri Repubulika iharanira Demokrasi ya Kongo.
Ku wa 18 Mata 2018, i Buruseli hateraniye inama yo kugaragaza uruhare rw'Umulyango w'Abibumbye (ONU) mu mahano yo mu Rwanda.
Na none, ubwo kw'itariki ya 20 Mata 2020 Inama rusange y'Umuryango w'Abibumbye yafataga icyemezo 74/273 mu manyanga igahindura inyito yari izwi ya Jenoside yakorewe Abanyarwanda yafatiwe mu mucyo muri 2003, igahindura inyito ikayita Jenoside yakorewe Abatutsi gusa, Rwanda Truth Commission n'ishyaka ISHAKWE twamaganye ku mugaragaro kw'itariki ya 20 Nyakanga 2020 iyo mikorere. Icyo gihe twandikiye Perezida n'Umunyamabanga mukuru b'Umuryango w'Abibumbye tugaya iyo nyito nshya, iheza abandi Banyarwanda nabo bahuye n'ayo mahano ya Jenoside. Dushima ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'Ubwongereza, ndetse n'Ubuyapani byitandukanije n'iyo nyito. Kubera ko urumuri rwirukana umwijima, tuboneraho kwibutsa ko Raporo Gersony, Garreton, Mapping zivanwa mu kabati kugira ngo ingoma ya FPR ikurikiranwe ku mahano ya jenoside yakoze.
Ku wa 18 Kamena 2022 twakoranyije Inama mpuzamahanga ku kibazo cyo kwimakaza ubudahana mu Rwanda n'ingaruka ku karere kose ka Afurika y'iburasirazuba.
Ibikorwa bya Komisiyo Ukuri Rwanda, ifatanyije n'ISHAKWE RFM, birakomeje mu rwego rwa diporomasi na politiki.
Ishyaka ISHAKWE Rwanda Freedom Movement ryongeye guhamagarira Abanyarwanda gushyira imbere umuco wo kuvugisha ukuri ku mahano yibasiye kandi agikomeza kwibasira igihugu cyacu. Ukuri no kurandura umuco wo kudahana no guharanira ubutabera ni byo musingi w'ubwiyunge n'ubufatanye mu Banyarwanda.
Turashishikariza Abanyarwanda aho bari hose kwamagana ikibi, guharanira ukuri no kwamagana ibisigisigi by'imico mibi ikomeje guca icyuho mu Banyarwanda. Duhaguruke twigobotore ingoyi z'udutsiko, turandurane n'imizi imbuto y'urwango, maze twishyire twizane, twubake igihugu cyacu mu bwubahane no mu busabane.
2

Bikorewe I Buruseli, ku wa 15 Ukwakira 2024. Bishyizweho umukono na :
Dr Thรฉogรจne RUDASINGWA, Perezida Eugรจne NDAHAYO, Visi-Perezida
Sixbert MUSANGAMFURA, Umunyamabanga Mukuru
Jonathan MUSONERA, Umunyamabanga Wungirije
Dr Nkiko NSENGIMANA, Umwe mu bagize Inama Nkuru ushinzwe Ingamba n'Igenamigambi
Joseph NGARAMBE, Umwe mu bagize Inama Nkuru ushinzwe Radio TV, Itangazamakuru n'Itumanaho
3

--
--
Vous avez reรงu ce message, car vous รชtes abonnรฉ au groupe Groupe "CRES"
gรฉrรฉ par monsilau@gmail.com
Pour transmettre des messages ร  ce groupe, envoyez un e-mail ร 
l'adresse collectifcres@googlegroups.com
Pour rรฉsilier votre abonnement ร  ce groupe, envoyez un e-mail au gestionnaire prรฉcitรฉ.

---
Vous recevez ce message, car vous รชtes abonnรฉ au groupe Google Groupes "CRES".
Pour vous dรฉsabonner de ce groupe et ne plus recevoir d'e-mails le concernant, envoyez un e-mail ร  l'adresse collectifcres+unsubscribe@googlegroups.com.
Cette discussion peut รชtre lue sur le Web ร  l'adresse https://groups.google.com/d/msgid/collectifcres/E36B16A9-B958-4CBB-B369-64CE9C2847D9%40bluewin.ch.

--
________________________________________________________________
-Ushobora kohereza message yawe kuri : rwandaforum@googlegroups.com
-Ushobora kwiyandikisha kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+subscribe@googlegroups.com
-Ushobora kwikura kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com
-Contact: rwandaforumonline@gmail.com
____________________________________________________
---
You received this message because you are subscribed to the Google Groups "Rwanda Forum" group.
To unsubscribe from this group and stop receiving emails from it, send an email to rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com.
To view this discussion on the web visit https://groups.google.com/d/msgid/rwandaforum/D27D7569-7D7A-48C1-82AC-C6B74CCA2D6B%40yahoo.com.

--
________________________________________________________________
-Ushobora kohereza message yawe kuri : rwandaforum@googlegroups.com
-Ushobora kwiyandikisha kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+subscribe@googlegroups.com
-Ushobora kwikura kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com
-Contact: rwandaforumonline@gmail.com
____________________________________________________
---
You received this message because you are subscribed to the Google Groups "Rwanda Forum" group.
To unsubscribe from this group and stop receiving emails from it, send an email to rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com.
To view this discussion visit https://groups.google.com/d/msgid/rwandaforum/CAEe4F%3Dc-aZW2jPg6ixGQeuQhhQw6X3wXXjStC-7_pz4ny1xqCQ%40mail.gmail.com.

Comments

Popular posts from this blog

[Rwanda Forum] Rwandans report being forcibly vaccinated

Rwandans report being forcibly vaccinated https://m.dw.com/en/rwanda-forcibly-vaccinating-people-against-covid-victims-say/a-60413978 Rwanda forcibly vaccinating people against COVID, victims say By Alex Ngarambe (Kigali), Uta Steinwehr Although Rwanda says it will not mandate people to take COVID-19 vaccines, some residents — especially in rural areas — say officials have been forcing Rwandans to take the jabs. Rwanda has been recognized by the World Health Organization as being among the countries to fully vaccinate at least 40% of their populations against COVID-19 by the end of 2021. Health | 31.12.2021 Fake news hinders Africa's fight against COVID Currently, more than 49% of almost 13 million Rwandans have been double-jabbed , and more than 61% have had at least one vaccine administered. But some Rwandans say this number is only possible because of force by lo...

[Rwanda Forum] Gitarama Prison: World's 'most inhumane' jail where 'prisoners eat bodies of dead lags to survive' - Daily Star.

 World's 'most inhumane' jail where 'prisoners eat bodies of dead lags to survive' - Daily Star Gitarama Prison: World's 'most inhumane' jail where 'prisoners eat bodies of dead lags to survive' - Daily Star. https://www.dailystar.co.uk/news/world-news/worlds-most-inhumane-jail-prisoners-27483748 World's 'most inhumane' jail where 'prisoners eat bodies of dead lags to survive' Rwanda's Gitarama prison can lay claim to the dubious honour of being the filthiest, most overcrowded and most brutal jails on Earth, even though a former governor admits it's 'possible' that some of its inmates are innocent The jail's so overcrowded that each man has only half a square yard of space (Image: DDP/AFP via Getty Images) Gitarama Prison is considered to be one of the most hellish places on Earth. The brutal jail on the outskirts of Rwanda 's capital, Kigali, was built in 1960 as housing for British...

[Rwanda Forum] The making of a monster: Paul Kagame’s bloodstained past!

The making of a monster: Paul Kagame's bloodstained past! Rwanda's President has been widely feted as 'the man who ended the genocide'. But he may also have started it, according to   Michela Wrong The making of a monster: Paul Kagame's bloodstained past | The Spectator The making of a monster: Paul Kagame's bloodstained past | The Spectator Nicholas Shakespeare Rwanda's President has been widely feted as 'the man who ended the genocide'. But he may also have started it, a...