Skip to main content

[Rwanda Forum] Guverineri Rwangombwa yavuze ko ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro bidasanzwe mu 2023/24 | IGIHE

Guverineri Rwangombwa yavuze ko ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro bidasanzwe mu 2023/24 | IGIHE
Guverineri Rwangombwa yavuze ko ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro bidasanzwe mu 2023/24 | IGIHE

https://mobile.igihe.com/ubukungu/article/guverineri-rwangombwa-yavuze-ko-ifaranga-ry-u-rwanda-ryataye-agaciro-bidasanzwe


Guverineri Rwangombwa yavuze ko ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro bidasanzwe mu 2023/24

Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda John Rwangombwa yatangaje ko mu 2023/2024 ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro mu buryo budasanzwe ugereranyije n'Idorali rya Amerika, bigera kuri 16,3% ugereranyije na 5% byahozeho.

Yabigarutseho kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2024, ubwo yagezaga raporo y'ibikorwa bya BNR by'umwaka wa 2023/2024 ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi.

Guverineri Rwangombwa yagaragaje ko ingaruka z'icyorezo cya Covid-19 zitarangiye ndetse haniyongereyeho izatewe n'intambara y'u Burusiya na Ukraine ndetse n'izo mu Burasirazuba bwo hagati byatumye habaho ingorane mu gusubiza ubukungu aho bwahoze mbere ya 2019.

Yagaragaje ko icyuho hagati y'ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n'ibyo rutumizayo cyakomeje kwiyongera bitewe n'ibiciro by'ibicuruzwa Abanyarwanda bohereza byaguye.

Ati "Ibyo twohereza mu mahanga, ubwo ni amabuye y'agaciro, ikawa n'icyayi ibiciro byagiye hasi bituma amafaranga dukurayo yaragabanyutse. Ingaruka nini kuri ibi ni uko icyuho hagati y'ibyo dutumiza n'ibyo twohereza cyariyongereye bigira ingaruka ku rusobe rw'ivunjisha."

Rwangombwa yahamije ko amadovize abantu bakenera batumiza ibicuruzwa hanze yahenze cyane bituma amafaranga y'u Rwanda atakaza agaciro.

Ati "Nk'amadevize dukenera mu gutumiza ibintu hanze ugereranyije n'ayo dukura mu byo twohereza hanze ibyo byo mwese murabibona cyangwa se muranabyumva habayeho guta agaciro kw'ifaranga mu buryo budasanzwe mu mwaka ushize w'ingengo y'imari, mubona ko ifaranga ryataye agaciro kuri 16,3% ugereranyije n'Idorali ry'Abanyamerika."

"Uyu mwaka birasa nk'aho byagabanyutse ariko tubona n'ubundi tubaze umwaka usanzwe atari umwaka w'ingengo y'imari mu 2023, uguta agaciro kw'ifaranga byari kuri 18%, uyu mwaka tubona bizaza kimwe cya kabiri cyayo bikaba 9%."

Yanavuze ko nubwo bigaragara ko uguta agaciro kw'ifaranga bizagabanyuka ariko n'ubundi bikiri hejuru kuko ubundi byabaga ari hafi kuri 5%.

At "Icyo kibazo cyo kuba ubukungu bwarateye imbere ibitumizwa hanze bikazamuka cyane kandi ibyoherezwa hanze byarahuye n'imbogamizi ku rwego mpuzamahanga kuko ibiciro byamanutse bigatuma icyuho cyiyongera."

Agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda ugereranyije n'Amadorali ya Amerika kagabanutseho 3.73% mu mpera za Kamena 2024, bikaba hasi cyane y'igabanuka rya 8.76% ryagaragaye muri Kamena 2023.

Ugereranyije n'amadovize y'ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, muri Kamena 2024, agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda ugereranyije n'Ishilingi rya Tanzania kazamutseho 0.82%, bitandukanye n'igabanyuka rya 5.01%mu gihe nk'iki umwaka ushize.

Gusa ugereranyije n'Ishilingi rya Kenya agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda kagabanyutseho 25.61%, mu gihe ugereranyje n'Ishilingi rya Uganda kagabanyukatseho 5.70% ndetse kanagabanyukaho 2.78% ugereranyije n'ifaranga ry'u Burundi.

Ibi bitandukanye n'uko byari bimeze muri Kamena 2023 aho agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda kari kazamutseho 4.47% ugereranyije n'Ishilingi rya Kenya, kiyongeraho 20.20% ku ijana ugereranyije n'ifaranga ry'u Burundi mu gihe ugereranyije n'Ishilingi rya Uganda kari kagabanutseho 10%.

Guverineri John Rwangombwa (ibumoso) yavuze ko ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro mu buryo budasanzwe mu 2023/2024

Abadepite n'Abasenateri bagaragaje ko raporo ya BNR itanga icyizere cy'uko ubukungu buzaba bwiza


###
"Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence",
George Washington.
###

Comments

Popular posts from this blog

[Rwanda Forum] Re: [rwandanet] Re: Biratangaje cyane!

Lyarahoze, Ushobora kuba unzi aliko njye ndumva ntaho nkuzi, niba hali abo dufite icyo dupfana uzi ntibivuze ko tuziranye , kandi ugiye muli bene Kinyoni bakorera cyangwa bakoreye Kagame ubanza warangiza intoki n'amano utarangeraho, ndakurahiye nta bigwi nigamba hanze y'izi mbuga, MVAMO UVUGE AHO UNZI N'UKO UNZI, NIBYANGA WIVEMO AHO GUCA MU GIKARI NTAGIRA (iyi email ikora ku mbuga gusa kuva kuli Rwanda-L ya Nkubito Bakuramutsa n'izindi mbuga z'icyo gihe ntibuka). Ahubwo baza Nzinink niba pratique yampishuliye yitwa DECEPTION niba ali Kagame wayihimbye, cyangwa se niba aliwe usigaye ayikoresha wenyine, ubwo ndabwira mon associé Ridicule akuremo utwo yishakire ilindi soko. Mu kanya nali nkwandikiye (ntaciye mu gikari) kuli iyi nkuru y'abanyamurenge, none kunchisha mu gikari utumye njya kureba amateka ya Michela Wrong, nsanga ali "experte " wa africa .... ya Joseph Conrad. Nibwiraga ko Do not disturb alicyo gitabo cyambere yanditse, none mbonye ...

[Rwanda Forum] Rwanda/RDC

Ariko  Abanayekongo tubashakaho iki? Ngaho twihaye kububakira, ngaho tubafitiye imbabazi kubarusha. Ikinyamakuru "Igihe" kiti u Rwanda rurimo gufasha Congo muri byinshi ariko dore ibyo barimo kudukorera. None se icyo kinyamakaru kiyobewe uko  Habyarimana yafashije Museveni mu  mu ntambara Museveni yarwanaga, nose hari icyo Habyarimana atakoze ngo umubano we na Museveni umere neza. Havuyemo iki. Kagame nawe ntiyagombye gutungurwa. Kugira umubano na Kisekedi, gufasha abaturage b'i Goma si ukugirana umubano n'abanye Congo bose, si ugufasha Congo yose. Biracyaza.  -- ________________________________________________________________ -Ushobora kohereza message yawe kuri : rwandaforum@googlegroups.com -Ushobora kwiyandikisha kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+subscribe@googlegroups.com -Ushobora kwikura kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com -Archives z'iyi groupe ushobora kuzisoma kuri: https://rwandaforumonline.blogs...

[Rwanda Forum] UN Security Counsil on the relocation of Rwandans currently stuck in Niger.

      Peter Robinson ⁦‪@PeterRobinMICT‬⁩ UN Security Council "notes with concern" problems in the relocation of acquitted and convicted persons who have completed their sentences and emphasizes the importance of the successful relocation of such persons. #Nzuwonemeye   4/1/22, 6:43 AM     ### "Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That",  Dr. Martin Luther King . ###