Rugwabiza yakomye mu nkokora umugambi wa Leta ya Kigali ku Banyarwanda bari baroherejwe muri Niger
Yanditswe na Gad Nkurunziza
Ijambo Ambasaderi Rugwabiza yavugiye muri LONI ku kibazo cy'abanyarwanda umunani bari boherejwe muri Niger nyuma yo kugirwa abere kuri bamwe ndetse no kurangiza ibihano babahawe n'Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania ku bandi ryakomye mu nkokora umugambi wa Leta ya Kigali wo kubashimuta bimuviramo kwirukanwa.
Mu kwezi k'Ukuboza umwaka ushize wa 2021, urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n'inkiko mpuzamahanga mpanabyaha za LONI (MICT) rwohereje abanyarwanda umunani mu gihugu cya Niger hakurikijwe amasezerano iki gihugu cyagiranye na LONI mu kwezi kwa cumi na kumwe.
Bamwe muri aba banyarwanda bari bararangije ibihano abandi baragizwe abere, bakaba bari bamaze imyaka myinshi bacumbikiwe na LONI i Arusha.
Nyuma y'iyi nkuru, uwari uharariye u Rwanda mu muri LONI, Ambasaderi Rugwabiza Valentine, ubwo yagezaga ijambo ku bagize Akanama k'umutekano muri Loni i New York tariki 13 Ukuboza 2021 avuga ko MICT igomba guha u Rwanda ibisobanuro by'impamvu aba banyarwanda bajyanywe muri Niger.
Yaravuze ati "Mu cyumweru gishize nibwo namenye ko hari abanyarwanda boherejwe na MICT muri Niger[…] birababaje cyane kubona hafatwa icyemezo nk'icyo u Rwanda rutabimenyeshejwe. Tuzishimira ibisobanuro by'abayobozi b'uru rwego [MICT] ku byerekeye uko boherejwe, uko babayeho n'ikiguzi kibatangwaho, niba rwakomeza kubafata mu nshingano kandi imanza zabo zararangijwe."
Rugwabiza yarakomeje ati "Twizeye ko Niger izakoresha inshingano zayo kugira ngo hatagira umuntu n'umwe ukoresha ubutaka bwayo mu bikorwa byo guhungabanya umutekano mu Karere k'ibiyaga bigari nk'uko byabaye mu myaka yashize cyane ko hari ibimenyetso ko bamwe muri abo bantu bagize uruhare muri ibyo bikorwa nyuma yo kugirwa abere."
Ijambo yavuze ntiryashimishije Kigali bimuviramo kwirukanwa
Tariki 31 Mutarama 2022, Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w'Inteye w'u Rwanda ryavuze ko Ambasaderi Rugwabiza Valentine yasimbuwe na Claver Gatete wahoze ari Minisitiri w'Ibikorwa remezo.
Umwe mu bakozi mu Biro bikuri by'Ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda (FPR) utifuje ko amazina ye atangazwa muri iyi nkuru, yavuze ko Rugwabiza yazize kuvuga atagishije inama.
Yatubwiye ati "Amakuru y'uko bari bagabo bazoherezwa muri Niger twayamenye mbere y'uko boherezwayo hatangira no gutegurwa uburyo bazakurwayo hakoreshejwe inzira za dipolomasi zacu mu 'cyama'. Ibyo Rugwabiza yavuze byakomye mu nkokora gahunda yari irimo gutegurwa kandi byari biri mu nzira nziza kuko twari twatangiye kugirana ibiganiro na Niger byarashobokaga ko rimwe babyuka bakisanga i Kigali."
Yakomeje ati "Bariya bagabo ni bamwe mu bakorana bya hafi na opposition ntibakwiye guhabwa umwanya rero ngo bigembye bibaye byiza baza mu Rwanda aho kugirango bagire ahandi bajya gutegurira imigambi yabo[…]dosiye ya bariya bagabo ni imwe mu mpamvu zatumye Gatete asimbura Rugwabiza muri ONU."
Twabibutsa ko kubera igitutu cy'u Rwanda nyuma y'uko aba banyarwanda bagejejwe muri Niger, leta y'icyo gihugu yafashe icyemezo cyo kwirukana abo banyarwanda.
Magingo aya, Umucamanza w'urwego rwasigaye rurangiza imanza z'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha yategetse ko basubizwa ku kicaro cy'uru rwego i Arusha muri Tanzania.