U Bufaransa: Bamwe mu Banyarwanda bagize Itorero Inyamibwa baburiwe irengero
Bamwe mu babyinnyi, abaririmbyi ndetse n'abavuza ingoma bari bagize Itorero Inyamibwa riherutse kwitabira 'Festival des cultures du monde' mu Bufaransa, baburiwe irengero muri icyo gihugu.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko abantu 22 bari mu itorero Inyamibwa ryagiye mu Bufaransa, hatashye icyenda gusa, icyakora ubuyobozi bw'iri torero bwo buvuga ko habuze umunani gusa.
Amakuru yo gutoroka kw'abagize iri torero yatangiye kuvugwa bakiri mu Bufaransa ariko inkuru iza kuba impamo mu rukerera rwo ku wa 23 Kanama 2022.
Umwe mu bajyanye n'iri torero yahamije ko abantu bagiye batoroka umunsi ku wundi, kugeza ubwo batashye i Kigali ari icyenda.
Ati "Twagiye turi 22, sinavuga ngo buri munsi hagendaga bangahe, icyakora uko bwiraga bwacyaga hari abo twabuze, kugeza ubwo dutashye turi icyenda gusa."
Itorero Inyamibwa ryerekeje mu Bufaransa mu ijoro ryo ku wa 28 Kamena 2022, rimarayo hafi amezi abiri. Ryageze i Kigali mu rukerera rwo ku wa 23 Kanama 2022.
Uwaduhaye amakuru yavuze ko bategereje ko iminsi ya visa bahawe irangira kuko ari amezi atatu, ngo bamenye niba koko bagenzi babo batazagaruka.
Ati "Twarinze dutaha turi icyenda, icyakora kuko hakiri ukwezi visa yabo igifite, reka dutegereze ko bazataha, baramutse bataje nibwo twamenya ko batorotse."
Itorero Inyamibwa ryo ryemera ko habuze abantu umunani
Umwe mu bayobozi b'Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue, yemeye ko koko hari bamwe muri bagenzi babo babuze, ariko ngo ni umunani aho kuba 13.
Iri torero rivuga ko mu bantu ryajyanye mu Bufaransa harimo abasanzwe barigize, n'abandi ryakuye mu yandi matorero ngo bajye kwifatanya mu guhatana.
Amatike y'urugendo ngo yishyuwe n'ababatumiye, bagomba kujyana ndetse bakagarukira hamwe.
Ati "Twagiye turi abantu 22 nibyo, tugerayo, abantu badutorotse ni abantu umunani. Ntabwo bagiye mu bihe bitandukanye, bagiye mu bihe byegeranye tumaze igihe guto tugeze i Burayi. Birashoboka ko bari bafite gahunda yo kugenda kuva kera."
"Twarakomeje turakora turi 14, iserukiramuco turarangiza. Noneho abantu icyenda nibo twagarukanye, abandi bahindura amatike y'indege kubera ko viza yari igikora, ariko ntabwo batorotse, kuko iyo biba gutoroka baba baragiye mbere."
Muri bariya bantu umunani batorotse, Rusagara avuga ko babiri ba mbere bagiye ku manywa Itorero riri mu karuhuko rimaze kubyina. Ryari rimazeyo ibyumweru bibiri.
Abandi batatu ngo bajyanye ari ku manywa, naho babiri basigaye bagenda ari ku mugoroba.
Nubwo ngo byari bimaze kugenda gutyo, abantu 14 Itorero ryari risigaranye bashyize hamwe, ndetse bitwara neza begukana igihembo cya mbere.
Rusagara ati "Ni twebwe ba mbere mu bihugu 16 mu migabane yose yo ku isi. Nubwo ba bantu umunani bagiye, abateguye iserukiramuco bashimye uburyo twarangije turi abantu 14 kandi dukora akazi k'abandi bose. N'amafaranga y'ishimwe yagombaga guhabwa bariya umunani, nayo barayaduhaye badushimira ibyo twakoze."
Yavuze ko n'ubu bakibabara nk'abantu babo, nubwo babahemukiye.
Iri serukiramuco ngo ni irya mbere ku isi, ndetse iri torero ni ubwa mbere ryari riryitabiriye, ari naryo rukumbi ryari rihagararariye Afurika.
Ibindi bihugu byahatanye n'Abanyarwanda birimo nka Nepal. Uruguay, Bahamas Bulgaria n'ibindi, byabaga byohereje amatorero ya mbere mu gihugu.
Rusagara yakomeje ati "Ikintu gikomeye cyatujyanye kwari ukugaragaza igihugu cyacu neza, kuko twagiye mu mijyi irenga 15 y'u Bufaransa, kandi twabigezeho. Ikintu twashakaga kugaragaza cyari umuco w'igihugu cyacu, kandi twabigezeho."
"Bariya ni abantu badutengushye, kandi twari tumaze igihe tubasaba ko batabikora, ariko barakoze. Tukiri mu Rwanda twakoze n'inama zirenga na 15, ariko baradutenguha."
IGIHE yamenye ko mu bantu umunani batatahanye n'abandi, harimo umwe ufite umukunzi w'umuzungu baboneyeho bakabanza gutembera, kuko viza yari itararangira.
Iri torero ryanagiyemo abarimo Miss Umuratwa Anita witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2020 ntabashe kwegukana ikamba, icyakora akaza kwegukana ikamba rya Miss Supranational mu 2021.
Ribarizwamo kandi Teta Ndenga Nicole wegukanye ikamba rya Miss Heritage muri Miss Rwanda 2020.
Muri 22 berekeje mu Bufaransa hatashye icyenda gusa mu gihe 13 batorokeyeyo