Uyu ni Perezida w'u Rwanda uhora ubwira abanyarwanda ibicuramye.
On Sat, 1 May 2021, 10:13 Amakuru y'u Rwanda, <amakuruyurwanda@gmail.com> wrote:
Nkuko Ikinyamakuru Igihe cya Kagame cyabitangaje, Kagame yabwiye abayobozi ba FPR ko abanyarwanda ubwabo aribo bakwiye kwiheraho mu kumva ko ibibazo u Rwanda rwagize ko ari abanyarwanda ubwabo babiteye ko bitagomba kugerekwa ku ba nyamahanga. Muri ibi Kagame yavuze harimo ukuri ariko kubogamye:--1. Kagame ntiyari akwiye kwirirwa akoresha amaraporu yandikwa nabo banyamahanga abakoresha ngo abanyarwanda twebwe batwandikire amateka abogamye kandi bandike ibyo we ashaka kandi ayo maraporo anayakoreshe mu kwisobanura akaga yateye u Rwanda atangiza intambara yatumye abanyarwanda bicana kandi nawe ubwe akabica.2. Ntabwo ari Abafaransa bamusabye ko atangiza intambara. Ntabwo ari abafaransa batugiriye inama yo kurwana no kwicana. Ntabwo ari Abafaransa bazanye ubuhake abatutsi bakoreye abahutu imyaka irenga 500 bityo bikaviramo inzika hagati y'amoko bikaba aribyo byanongeye ubukare bw'iyo mirwano na genocide. Kagame nareke abanyarwanda baganire kuri ibi byose hativanzemo abo hanze bamwandikira za raporu n'ibitabo bys buri mwaka. Gukomeza kuvuga wenyine no guha ijambo abatutsi bonyone ntabwo bizakemura ibibazo by'u Rwanda nubwo Kagame we yizera ko bitazongera. Inzika yagati y'amoko yariyongereye bitewe n'uburyo ubutegetsi bwafashwe na FPR, ubwicanyi bwakorewe abahutu butavugwa no kwikubira umutungo w'igihugu kwa FPR. Banyarwanda ibi bibazo uko ari ibitatu ntawe bitari ku mutima.3. Kagame ati ubwicanyi no muri ibyo bihugu biduteka burahari. Ati ntibitangaje rero ko nanjye nica abanyarwanda. Ati mugomba kubyemera kuko n'ahandi bihari.4. Kagame tumuziho ko ibyo avuga bidahuye n'ibyo akora. Kagame azerera muri abo banyamahanga ashaka imfashanyo y'amafranga n'imishinga. Ibyo iyo bibonetse akuramo aye, abo bayobozi ba FPR bagakuramo ayabo, Kigali ikabona asigaye kuko ituwe n'abatutsi kurusha indi migi. Kagame yasubira mu Rwanda ati abo banyamahanga bashaka kudutegeka nibo banadutera ibibazo. Ntawe uyobewe ko Kagame ari mu ba Perezida ba mbere bakize ku isi. Afite umutungo mwinshi waturutse muri izo mfashanyo.5.Kagame yumva rero ko abo banyamahanga bafasha u Rwanda bagomba gukeceka, amafranga agakoreshwa uko Kagame abishaka, Kagame akaguma ku butegetsi ubuziraherezo, akayakoresha mu kwica abanyarwanda mu gihugu no hanze, mu gutegekesha igitugu, mu gutunga ingabo na police bimukorera kandi bituruka mu bwoko bumwe, mu kuriha ibikorwa bidafitiye akamaro rubanda nyamwinshi no kwiharira ubutegetsi.Kagame niba adashaka ko abanyamahanga bagira icyo bavuga ku Rwanda nababwire ati izo mfashanyo muzireke tuzirwariza, u Rwanda arukure mu nzego zose mpuza amahanga haba muri ONU n'indi miryango.Ngiryo sesengura ku byo Kagame yabwiye Abayobozi ba FPR.Mugire umunsi mwiza.
________________________________________________________________
-Ushobora kohereza message yawe kuri : rwandaforum@googlegroups.com
-Ushobora kwiyandikisha kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+subscribe@googlegroups.com
-Ushobora kwikura kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com
-Archives z'iyi groupe ushobora kuzisoma kuri:
https://rwandaforumonline.blogspot.com/
____________________________________________________
---
You received this message because you are subscribed to the Google Groups "Rwanda Forum" group.
To unsubscribe from this group and stop receiving emails from it, send an email to rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com.
To view this discussion on the web visit https://groups.google.com/d/msgid/rwandaforum/CAEe4F%3Dff8PtfbHoop0WxMehjiboftbxEDbrS0A5aJOgPZWF%3DfA%40mail.gmail.com.
________________________________________________________________
-Ushobora kohereza message yawe kuri : rwandaforum@googlegroups.com
-Ushobora kwiyandikisha kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+subscribe@googlegroups.com
-Ushobora kwikura kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com
-Archives z'iyi groupe ushobora kuzisoma kuri:
https://rwandaforumonline.blogspot.com/
____________________________________________________
---
You received this message because you are subscribed to the Google Groups "Rwanda Forum" group.
To unsubscribe from this group and stop receiving emails from it, send an email to rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com.
To view this discussion on the web visit https://groups.google.com/d/msgid/rwandaforum/CAM_AR%3DV8HgZVWgL%3DYtotNqFtvwKf2P5sveYD8uGSf5tTN5o8xw%40mail.gmail.com.
No comments:
Post a Comment