[Rwanda Forum] Re: Aline Kamanzi, la trésorière d'Ibuka-Sénégal

@Nikozitambirwa:

Nta muntu "de bien" ukorana/ukorera Ibuka.
Abambari ba Ibuka bose ce sont des hommes/femmes de tribu voire des idiots/criminels.

Pour votre info….


Ingengas ya RPF…


Abatwiciye tubahige tubashyikiriza ubutabera. Perezida wa IBUKA

https://youtu.be/vIlGmCrzClM


###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

On Sep 8, 2021, at 3:50 AM, Ildephonse Murayi-Habimana <ildephonse.murayi@outlook.com> wrote:


Chris, Ndacyayisenga, Nzinink,
Bonjour!
Bon vent à Ibuka au Sénégal.
J'ajoute que la trésorière, Aline Kamanzi, est ma filleule (au sein de l'Église catholique). Sa mère, Solange, a été assassinée à Nyakabungo, Gisenyi, Rubavu, Gisenyi, au Rwanda, en avril 1994, victime du génocide des Batutsi. Son papa, Straton Kamanzi, futur Bourgmestre de la commune Rubavu est, comme l'était sa regrettée épouse, Solange, une personne de bien.
Imfura ikarabye.
Qui est homme de tribu ? Qui est citoyen ?
Ngibyo nguko.
Aline Kamanzi yagizwe Umubitsi.
Bon vent à ma filleule Aline Kamanzi.
Aline Kamanzi yagizwe Umubitsi
http://igihe.com/diaspora/article/hatangijwe-umuryango-wa-ibuka-muri-senegal
Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 6 Nzeri 2021 saa 09:21
Umuryango Uharanira Inyungu z'Abacitse ku Icumu, Ibuka, wagukiye muri Sénégal, aho uzaba witwa Ibuka-Sénégal, ukaziyongera ku yindi miryango ikorera mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Sénégal yabaye igihugu cya kabiri muri Afurika gishinzwemo Umuryango wa Ibuka nyuma y'u Rwanda.
Komite yatorewe kuyobora uyu muryango igizwe na Rwogera Munana Yves wabaye Perezida, Madeleine Tambo wabaye Visi Perezida wa Mbere, Furaha Maroua wabaye Visi Perezida wa Kabiri, Mbereyinka Sylvestre yagizwe Umunyamabanga naho Aline Kamanzi agirwa Umubitsi, mu gihe Yasmine Thiam ashinzwe Itangazamakuru.
Mu kiganiro na Rwogera Munana Yves watorewe kuyobora Ibuka, yavuze ko igikorwa cyo gushinga uyu muryango cyagezweho nyuma yo kujya inama.
Yagize ati "Twe nk'Abanyarwanda dutuye hano twaricaye [tujya inama] tuti 'kuki tutashinga uyu muryango kandi ntacyo tubuze?', ikindi dufite inshingano n'umukoro wo kwibuka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, twe cyane n'abayirokotse ndetse tugafatanya n'abandi bose bumva uburemere bwabyo.''
Yavuze ko Ibuka-Sénégal izagira uruhare mu kwigisha abaturage ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati "Tuzarushaho kwigisha abantu batuye muri Sénégal no muri Afurika y'Iburengerazuba muri Nigeria, Côte d'Ivoire, Guinée Conakry, Mali n'ibindi, tukarushaho kurwanya abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.''
Ibuka ni Umuryango uharanira Inyungu z'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku ikubitiro wavukiye i Bruxelles mu Bubiligi ku itariki ya 16 Kanama 1994. Imiryango ya Ibuka hirya no hino ku Isi igengwa n'amategeko y'ibihugu ikoreramo.
Mu nshingano za Ibuka harimo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze mu bikorwa birimo kwigisha urubyiruko n'abandi bantu ayo mateka. Ugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka no kwamagana abahakana n'abapfobya Jenoside hirya no hino ku Isi.
Ibuka Sénégal ifite icyicaro mu Murwa Mukuru w'icyo gihugu, Dakar. Uyu muryango wiyongereye ku yindi ikorera hanze y'u Rwanda irimo iri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bubiligi, u Buholandi, u Busuwisi, u Bufaransa, u Budage n'u Butaliyani.

Ildephonse Murayi-Habimana  

08.09.2021


UNKUMBUJE U RWANDA: ALBERT RUKERANTARE
08.09.2021

--
Rwandanet
---
Vous recevez ce message, car vous êtes abonné au groupe Google Groupes "rwandanet".
Pour vous désabonner de ce groupe et ne plus recevoir d'e-mails le concernant, envoyez un e-mail à l'adresse rwandanet+unsubscribe@googlegroups.com.
Cette discussion peut être lue sur le Web à l'adresse https://groups.google.com/d/msgid/rwandanet/AM0PR06MB51871DE58953541B90E7D0AEE2D49%40AM0PR06MB5187.eurprd06.prod.outlook.com.

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] France-Afrique: quand Emmanuel Macron donne des directives au prochain président de l'Union Africaine et Médiateur dans le conflit Rwanda-RDC.

Hungry for Truth, Peace and Justice: France-Afrique: quand Emmanuel Macron donne des directives au prochain président de l'Union Africai...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group