Ibi nanditse hasi ni bimwe mu bitaragenze neza mu ruzinduko rwa Macron mu Rwanda. Ibindi mwashoboye kubibwirwa ku zindi forums.
Ibitarangeze neza mu ruzinduko rwa Macron mu Rwanda
1. Mu gihe Kagame yigeze kujya mu nama i Paris, Macron yaramuherekeje muri iyo nama ndetse no mu gusura exposition yakorewe muri iyo nama. Ariko ejo bundi Macron ajya mu Rwanda, Kagame yarabuze. Ntiyashoboye guherekeza Macron mu gusura imishinga hirya no hino mu gihugu. Ahubwo batweretse ko bagiye kureba Basketball. Ubwo bikavuga ko iyo imishinga ntacyo ivuze kuri Kagame.
2. Muri conference de presse, Kagame yongeye gusubira kuri ya propagande ye yerekeye Afrika avuga ko adashaka amasomo atangwa n'u Bufaransa kuri Afrika. Nyamara ntaho iyo propagande ihuriye n'uruzundiko rwa Macron. Macron yaramushubije ati hashize imyaka ine tudatanga amasomo muri Afrika.
3. Akoresheje imvugo ya diplomatie, Macron yasabye ko Igifaransa cyakoreshwa mu Rwanda nkuko icyongereza n'i Kinyaywranda bikoreshwa. Ariko Kagame ntacyo yavuze kuri icyo kibazo. Ibyo bikerekana ko nta kizahinduka.
4. Kagame yibagiwe gushima Macron ko yazanye imiti ya covid vaccination. Macron niwe wagombye kubyibutsa. Aha bikerekana ko iyo mfashanyo nta kicyo imaze.
5. Kagame yibagiwe gushima Ubufaransa cooperation yatangiye kuva Macron yafata ubutegetsi. Macron niwe wagombye kubyibutsa avuga liste ya societes zifite investissement mu Rwanda n'izindi zizaza mu gihe kiri imbere. Macron yabaruye amafaranga yose y'imfashanyo u Rwanda rwatanze. Kagame ntiyegeze agira icyo abivugaho. Ntiyigeze anamushimira. Aha ariko uko kutagira icyo avuga, Kagame aba ashaka kwerekana ko ntacyo Ubufaransa bumariye u Rwanda.
6. Kagame nta kintu kigaragara yavuze kerekana icyo Ubufaransa buzakura muri urwo ruzinduko rwa Macron mu Rwanda ndetse n'icyo Ubufaransa bukura mu mubano mwiza n'Ubufaransa. Muri make nta gihari, nta nikizaboneka.
--
________________________________________________________________
-Ushobora kohereza message yawe kuri : rwandaforum@googlegroups.com
-Ushobora kwiyandikisha kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+subscribe@googlegroups.com
-Ushobora kwikura kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com
-Archives z'iyi groupe ushobora kuzisoma kuri:
https://rwandaforumonline.blogspot.com/ -Contact: rwandaforumonline@gmail.com
____________________________________________________
---
You received this message because you are subscribed to the Google Groups "Rwanda Forum" group.
To unsubscribe from this group and stop receiving emails from it, send an email to
rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com.
To view this discussion on the web visit
https://groups.google.com/d/msgid/rwandaforum/CAEe4F%3Dd%3DX_UZEjy2voX9%3DEDj-jauXgBxwg_br0_hBHuqPX4e7g%40mail.gmail.com.