November 24, 2020
Gahutu nkwerurire nkubwire
Narabikwandikiye urabizi
Nkwibutsa yuko ntacyo dupfana
Nta buvandimwe nta sano
Mfitanye nawe kuva nkivuka
Ko icyo dupfana ari Ubuhake .
Erega ca akenge wibuke neza
Hari mu gihumbi magana kenda
Na mirongo itanu n'umunani
Urebe mu kwezi kwa gatanu
Ku itariki ya cumi na karindwi
Igihe nasubizaga Manifeste
Wari wakwije ku isi yose
Usaba ikurwaho ry'ibikingi
N'isaranganya ry'amasambu.
Bene wacu cumi na babiri
Bari bataramiye mu Rukali
Uzabishake ubisome neza
Ni amateka si amahamba
Nguwo umurongo dufite n'ubu
Niko biteye ukureyo amaso …
Fora ndi nde ?
Kenyera rero ndaguteguje
Nkwice nkwice nkwirahire
Bitari Kambali ka Matene
Ngucure bufuni ngucure buhoro
Kandi ubyumve naragutsinze
Nubwo ndi muke mu ibarura
Ubu nta bwoba ngufite wese !
Kenyera rero ndigise abawe
Ninarangiza mbyigambe
Nongere n'ejo bikurye mu nda
Ubure icyo wakora wigunge
Njye nimfusha ndirire abanjye
Umfashe icyunamo by'agahato
Nuzuyaza nkureme uruguma
Nice abawe ubure aho uririra
Nubisakuza nkurege ipfobya
Nyamara ninyarukira hanze
Niyerurutse nkomeje cyane
Ngende ndirimba Demokarasi !
Fora ndi nde ?
Mpige abagabo nice abasore
Nudapfuye ature gereza
Urokotse byombi azagwe hanze
Nsige abasaza ndeke izo nzana
Abagore mbihorere mbacenge
Mbabeshyeshye uduhendabana
Nibo bayoboka bitatugoye
Tubahe imyanya ibarangaza
Bakore n'aha basaza babo
Mbeshye hose ko nagitsinze
Muby'uburinganire bw'abantu
No mu iterambere ry'abari
Kandi ari amayere nahimbye
Nzajya mbeshya injiji zitanzi
Mfate imidari ya buri kanya
Ariko iryo banga turibakinge …
Fora ndi nde ?
Nige i Mahanga wige "nayine"
Undushe twigana ay'ibanze
Ntsinde ureba, tugupyinagaze
Usigare ugendana ako gahinda
Kuko nta ruvugiro iwanyu
Nuba n'umukozi muri Leta
Nige mpembwa ukorera zero
Nige make mpembwe neza
Wige uminuze ushome burundu
Leta intunge, wirye wimare
Bucye ndirimba uburinganire …
Fora ndi nde ?
Nture mu mugi ngucire icyaro
Nkarabe ndimbe ucupire cyane
Nukora utwihishemo ntakuzi
Ninkuvumbura bibe umwaku
Ndeke ucuruze maze urigwize
Bucye ngutere kuwa Kajwiga
Ngukate imisoro ihanitse cyane
Irusha agaciro ibyo wacuruje
Uyabure mfunge iduka ryawe
Ibyawe mbiteze cyamunara
Ukanuye amaso amarira azenga
Ubure ukurenganura dutahe
Ubure byose nk'ingata imennye
Ugenda wicwe n'ako gahinda
SOROWA yawe uyisubizeho
Ndye iryo faranga byo gufuraha
Nawe impande utuga ibigunda
Nkwibasire ubure amahwemo
Ibyitwa ibyawe tubiguteshe
Isambu warazwe nayo uyisorere
Nubura icyo usora tuyigurishe
Nubona usigaye iheruheru
Ujye usabiriza nka Mayibobo
Fora ndi nde ?
Uhinge ugoke ngaramye iwange
Igihe utegereje gusarura
Byose mbyahuremo inka zanjye
Undege usange ari njye uregera
Uhekenye amenyo byo guserera
Uzamure umujinya w'imbwa
Ushirira hasi iyo mu murizo …
Fora ndi nde ?
Mpakane ikitwa amoko iwacu
Nadukane Ndi umunyarwanda
Bizage bimfasha gutonesha
Nitugera ku myanya iryoshye
Mfate abatutsi ndunde hose
Ntangatange impande zose
Uzaba shefu aturuke iwanjye
Gahutu azahere mubo hasi
Ufite ifaranga abe ari uwanjye
Kugukenesha mbigire intego
Niba unkekeraho ibyo kubeshya
Vuga umuherwe ufite kuri ubu
Wagereranya n'ab'iwanjye ?
Nubisakuza ufatwe n'ingingo
Ikurega yuko ugaruye amoko
Maze ngushinje iryo vangura
Uburirwe irengero bidatinze
Nyamara iturufu ya Jenoside
Ngaruke nyubakire ku moko
Nubirwanya nkurege ipfobya …
Fora ndi nde ?
Amayeri yanjye ntabarurwa
Mpuguza mpereye mu itegeko
Maze nkaryemera mu magambo
Ndetse kuryandika nkitonda
Kurisobanura nkaba intyoza
Utanzi neza ati dore umuntu
Ariko mu ngiro nkaba uwundi.
Ngabira abanjye maganatanu
Maze ngacangamo bane bawe
Bamwe bo kumfasha kujijsha
Waba unketse kuvangura
Ngahita nirahira ngatsemba
Wajya kumpinyuza bikanga
Bane nagabiye nkabateguza
Iterabwoba ribari nabi
Bakakumwaza bagasizora
Ngo badatakaza ako kagati
Cyangwa ikitwa amagara yabo
Ubwo nkatsindira ubwiganze
Bukantunga ntabize ibyuya !
Twarabikoze biraduhira
Na n'iyi saha tukibirisha :
Niwitegereza igisoda cyacu
Bakakubwira uko nagipanze
Urumva neza iby'iryo banga !
Fora ndi nde ?
Reka nkubwizanye ukuri kose :
Burya nakwishe kuva wa munsi
Ngutega iturufu ya Jenoside
Nkayitegura nkayenyegeza
Wakinisha kwitabara
Nkajya i Buzungu nkayigusiga
Maze bakemera ayo mabwire
Igafata neza ikaba nk'irangi
Maze icyo cyasha kikakuzirika
Ugahora iteka uri nk'igicibwa
Wisobanurira akamama
Ngaramye nigarurira ibyawe
Nicinya icyara nkwisekera !
Ngiyo impamvu ntajya nzuyaza
Aho mbishakiye nkora akantu
Nkica abawe ntacyo ntinya
Byamenyekana nkidoga
Nkitotomba nsakuza cyane
Mvuga ko niba hari n'abishwe
Bitahwana na Jenoside !
Uwari ugiye kubindyoza
Agacecekeshwa akagira ubwoba
Bikantera imbaraga zindi
Zo kubikomeza ubuziraherezo !
Fora ndi nde ?
Ngiyo imbehe itunze abanjye
Iturufu ndisha itazasaza
Nzacuruza nkirimo umwuka
Ikampera ingoma kuramba !
Nuko rero ubimenye neza
Ikosa ntazemera ni rukumbi
Ni ugushidukira ubwiyunge,
Ni ukumva mu mitwe ndwanya
Bararenze ibyo kwironda
Bashyize impande ibi by'amoko
Bakoze urubuga rwo kwiyunga
Nkuko byatubijije icyuya
Igihe IGIHANGO cyari kije
Gihuje ARENA, FDLR
Hamwe n'Imbaga y'inyabutatu
Kari kabaye iyo ntahaguruka
Ngo nshakishe bene wacu
Mbabuze kwivamo nk'inopfu !
Amoko yiyunze bigakunda
Akanjye kari kuba kabaye
Ikinyoma cyanjye kikangora
Kugicuruza ngo cyakirwe
Ingoma igahirima nk'ibuye muzi
Iyo baritereye ku manga …
Fora ndi nde ?..
Harya ngo ingufu mucungiraho
Ni ubwo bwinshi murata iteka
Nta kanama nta mugambi
Ngo Imana izabakorera byose ?
Niyo se ikunda Bizengaramye ?
Burya si buno twaje tuje
Muzashiduka tubagereje
Muri inshike mwitwa impehe
Nta kavuro nta n'ijambo …
Imyaka myinshi nzabakanda
Mube ay'ifundi igira ibivuzo
Twiyongeze mugihumirije
Ishire inasage maganatanu
Ngiyo vision mfite ubungubu
Ibindi ubifate nk'amahamba …
Fora ndi nde ?
Aho muranyumvira bahuu ?!
Nakuvumbuye uragatsindwa
Ndakica Burakari twataramye
Uku ni ukwendereza birenze
Ubu mpise ndakara ndasizoye.
Uri umubisha usa na Nyamunsi
Bubi na bwiza ndwane nawe
Ndakabura Ntwari twatabaye !
Uri ikirura kabure intama
Kabure impinga ubure n'ivomo
Kabure icumbi ahitwa i Rwanda
Uri ishyano rya Gashyantare
Uri rutindi, uri icyo ntazi
Uri rupfu rubi, uri RUPIYEFU
Uri umwanda uteye ishozi
Uri umwaku ubuza amahirwe
Uri akaga kava i Gasabo,
Uri amakuba y'ishyano riguye !
Nakangutse ubu ndi maso
Ndaguhamurira mu ishyamba
Nze nkuvugutire ibisharira !
Kicwe n'igicunshu cy'impeshyi
N'umuravumba wumiye izuba
Mfite rubamba n'umubirizi
Nimbivangitiranya byose
Ndabikunywesha nakuziritse
Mbigucubanure mu mazuru
Nkwine ibindi nyujije hasi
Maze nguhangamure bareba
Nabisinyiye mba ndoga Gahutu
Iryo shyano nzarica ndimeneshe
Imana ibyumve nditabaye
Impundu zongere zanage
Niruhutse bishyire kera …
Inama nange ndumva ari iyo
Nta kudabagira duhigwa
Tuve murayo dushake umuti
Ariko ubundi ubu kare kose
Uretse kwigira Bizengaramye
Na Ntibindeba itugeze ahaga
Ni iki cyatubuzaga ukumva ?
Gucurwa bufuni turebera
Ageze n'aho anabitubwira ?!
Gutura amarira abari kutwica
Bamwe tukigira nk'abana
Ngo nibahaga kwica abacu
Bazatureka twidegembye !
Hari uwabonye isaha n'imwe
Inzoka ihaga kuruma abantu
Cyangwa isake ibura gukanga
Ngo abashwi bose batekane
Agaca ikabonye hafi yayo ?
Naho twebwe tubone ingona
Duhite twirukira mu ruzi
Tuzi neza ko ariho irira
Aho guterera mu mpinga
Ngo tuhatore icumu n'umwambi
Duhindukire tuyiha induru !
Muze twese dushire ubwoba
Duhangare abo baduhiga
Inzira zabo tunyure nk'izo
Amayeri yabo tuyigane
Ayo majoro bita NAYITI
Batwigamba ko baraye
N'iryo shyamba bakangisha
Ngo bagenze tugihumirije
Kurimenyera ni ako kanya
Abadutanzemo bararambye .
Imbeho niba nyinshi kandi
Tuzacana igishyito twote
Wenda nibura twaruhuka
Kuvuga tubanje kurangaguza
Tuvuge twemye nk'abigenga
Ntawe utureba nk'icyo ahaze!
Ni koko ibyacu bivuze neza
Ubwenge buza nyuma y'ubujiji !
Uyu mugambi nituwupanga
Ukanozwa neza nta gihunga
Nzakubwira ubwire abandi
Niyo baba babiri nkatwe
Nabo babwire abandi nk'abo
Bigere hirya bigere hino
Kandi aho uri uhitemo neza
Uwo wizeye amenye iryo banga
Ba maneko turibakinge
Bucye bikwira igihugu cyose
Niduhagurukira rimwe twese
Abanyembaraga tukaba ibamba
Maze tukambarira itabaro
Twarutsinda vuba na bwangu
Uwarize wese agahozwa iwacu
Akaba mu igihugu kizira intimba …
Uburyo nabwo ntibudukange
Mu mafaranga n'ibikoresho
Burya tubyibitseho tutabizi
Twige ubwenge bwo kubihuza
Maze bibyazwe umusaruro :
Iyi misoro ya Rwanda Revenu
Duhora ducuzwa nta kavuro
Na MITIWELI itugeze ahaga
Dukatwa iteka muby'ubuvuzi
Aho kutuvura bakaduhuta
N'ikigega bitiriye AGACIRO
Dufasha ariko n'inzara itwica
Dufite igwingira ry'urubyaro
Ni ukureba hafi cyane !
Dufashe nk'ayo tukayabika
Bikaba intego ya buri wese
Twayashora aho inyungu izaza
Tukayavuza indwara itwishe
Maze ikagenda nka Nyomberi
Twava ibuzimu tugana ibuntu.
Ibi ababyumva ntimuzuyaze
Nutabyumva yihe umwanya
Abyiyumvishe, ahore bizaza
Ariko inama ni iyo ngiyo
Itavuga nk'ibi yo iragatsindwa
PAUL RUBAVU.